Kuri uyu wa mbere ahagana ku mugoroba ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n’amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira bisa nibitungura benshi bari bamuzi bibaza uko bigenze ngo yitabe imana.
Amakuru dukesha Inyarwanda nuko uyu mukobwa yasanzwe mu modoka yapfuye nkuko amakuru yatangajwe n’umufotozi umaze kumenyakana cyane Manzi Felix Sebihogo.
Yagize ati:”Yego Neema yapfuye nanjye sindamenya amakuru yose neza, umucousin (mubyara) we yambwiye ko
bamusanze mu modoka yapfuye, gusa nawe yahise ankupa yari ababaye cyane.”
Neema yaramaze kuba ubukombe muruhando rwo kumurika imideli cyane ko uyu mwunga yakundaga kuwukorera mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika doreko arinaho yaratuye.
Neema yaratuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bitewe n’akazi ko kumurika imideli yari afite mu ma kompanyi akomeye, yajyaga mu bihugu bitandukanye by’isi.
Abahanzi batandukanye bari basanzwe baziranye nuyu mukobwa barimo Kenny Sol bagaragaje agahinda batewe nurupfu rwe.
Kenny Sol yagize ati “Warakoze Mana kudutiza Neema, yatubereye imfura, yatubereye umugisha, yatwigishije urukundo ntiyatubereye gito. Urakoze kumwisubiza kandi turazi neza ko uzamutuza aheza kurusha aho asize, icyubahiro gikomeze kibe icyawe kuko uri Imana ishobora byose RIP Ngerero tuzagukumbura.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu