Indege itwaye abantu 72 yahanutse hafi y’ikibuga cy’indege hagati muri Nepal yica abagenzi bagera kuri 64 kugeza ubu bamaze kuboneka, nk’uko abategetsi babivuga.
Indege ya Yeti Airlines yari ivuye ku murwa mukuru Kathmandu yerekeza mu mujyi w’ubukerarugendo wa Pokhara yaguye irimo kururuka, ihita ifatwa n’umuriro.
Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege igurukira hasi cyane hejuru y’ahantu hatuwe mbere yo kwiyesura hasi.
Yari irimo abagenzi 68, barimo abanyamahanga 15, hamwe n’abakozi b’indege babiri.
Abasirikare bagera kuri 200 ba Nepal bari mu bikorwa by’ubutabazi aho yaguye iruhande rw’uruzi Seti, kuri kilometero 1.5 gusa uvuye ku kibuga cy’indege.
Amashusho y’aho iyi ndege yaguye yerekana umwotsi mwinshi w’umukara hamwe n’ibisigazwa byayo.
Umuvugizi wa gisirikare asubirwamo n’ibiro ntaramakuru Reuters agira ati: “Twiteze kubona indi mibiri myinshi.” Yongeraho ko indege “yacitsemo ibice”.
Minisitiri w’intebe Pushpa Kamal Dahal yahamagaje inama y’igitaraganya ya guverinoma anasaba ibindi bigo bya leta kwinjira mu butabazi.
Mu bagenzi bari muri iyi ndege, bivugwa ko 53 ari abaturage ba Nepal. Harimo kandi Abahinde batanu, Abarusiya bane, n’Abanyakoreya babiri.
Mu bundi benegihugu harimo abagenzi umwe umwe bo muri Ireland, Australia, Argentina na France.
Impanuka z’indege zikunze kubaho muri Nepal, kenshi kubera ibibuga by’indege biri mu byaro n’ikirere gihindagurika bitunguranye kandi kigashobora kuba kibi cyane.
Muri Gicurasi(5) 2022 indege ya Tara Air yarahanutse mu majyaruguru y’icyo gihugu yica abantu 22.
Mu ntangiriro za 2018 abantu 51 barapfuye ubwo indege ya US-Bangla yari ivuye i Dhaka muri Bangladesh yafatwaga n’inkongi irimo kururuka i Kathmandu.
Src:BBC
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.