Umugabo wo mu Karere ka Ngoma wagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mwaka ushize akaza gutoroka, yafatiwe mu cyuho atanga ruswa y’ibihumbi 30 Frw ku mukozi w’Urwego rwunganira Uturere mu gucunga Umutekano DASSO, kugira ngo amufashe ntazamushyikirize RIB.
Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe avuga ko Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 3 Gashyantare 2022, mu Mudugudu wa Cyanyunga mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi.
Muri Mata 2021 ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ni bwo uyu mugabo w’imyaka 37 yagaragaye ashinyagurira umuturanyi we amubwira ko abo mu muryango we bishwe n’Inkotanyi mu gihe abenshi bishwe na se.
Nyuma ngo uyu mugabo yahise atoroka inzego z’umutekano ziramushakisha ziramubura, yongera kugaruka muri uyu Murenge mu kwezi gushize atangira gushaka uko yahura na DASSO kugira ngo amuhe amafaranga amukingire ikibaba ntazigere ashyikirizwa inzego z’umutekano. Mu gushaka gutanga iyo ruswa ngo ni bwo inzego zamuhagurukiye zimufatira mu cyuho atanga ibihumbi 30 Frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Ngenda Mathias, avuga ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho atanga ruswa kiba icyaha cya kabiri cyiyongera ku cyaha cy’ingengabitekerezo yakekwagaho.
Yagize ati “Uriya mugabo muri Mata umwaka ushize yagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside ahita ahunga, aho agarukiye atangira gushaka uko yatanga amafaranga ngo ntazafatwe, twahise tuvugana n’inzego z’umutekano zimufatira mu cyuho atanga ibihumbi 30 Frw.”
Gitifu Ngenda yasabye abaturage bose kubana mu mahoro bakirinda gukomeretsa abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yakomeje avuga ko ku batanga ruswa bidakwiriye kuko isenya igihugu ikanamunga ubukungu bwacyo.
Umugabo wafashwe nyuma y’igihe atorotse kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, i Kibungo.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube