Ngoma:Birababaje abashakanye bapfiriye umunsi umwe.

Mukarere ka Ngoma ho mu murenge wa Murenge wa Remera,mu mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Ngera,umusaza w’imyaka 83 witwa Munyagishari Eduard n’umufasha we witwa Mukankundiye Gaudence bapfiriye umunsi umwe bazize urupfu rutunguranye.

Ibi byabaye tariki 20 Nzeri 2021 aho Munyagishari yitabye imana  saa kumi z’urukerera, na ho umugore we Mukankundiye Gaudence yitaba Imana saa cyenda z’igicamunsi.

Gaudence Mukankundiye na Eduard Munyagishari bari bageze mu zabukuru ku buryo babaga ku mukwe wabo, kuko ntacyo bari babashije kwikorera, abakobwa babo bagafatanya kubafasha mu mibereho isanzwe.

Umwuzukuru wabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko umukecuru yari asanganywe ubumuga bw’ukuguru kubera imvune, na ho umusaza yagiraga ikibazo cyo gususumira yari amaranye igihe kinini kuva akiri umugabo muto.

Ati “Byantangaje cyane ku buryo rwose ntakubwira ngo ndababaye ahubwo iyaba ari uku byahoraga, ibikundanye birajyana. Umusaza yapfuye saa kumi z’urukerera, umukecuru yatangiye gusengana n’abaje kudufata mu mugongo hashize akanya na we aba arapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Nsanzuwera Michel avuga ko Munyagishari Eduard na Mukankundiye Gaudence bazize izabukuru.

Avuga ko amakuru yahawe n’umukwe wabo ari uko nta burwayi bugaragara bwabahitanye cyangwa se amarozi ahubwo ari ubusaza gusa.

Agira ati “Si ndi muganga ariko bazize indwara z’ubusaza, umukecuru yari afite imyaka 79 naho umusaza afite 83. Gusa buriya wasanga hari indwara bari basanganywe ariko zitasuzumwe na muganga. Ni urupfu rusanzwe nta Covid-19, nta burozi, ni ibisanzwe gusa ni ukugendera umunsi umwe.”

src:kigalitoday.com

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *