Nyuma y’iminsi irindwi umugore akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ashobora kumenya ko yasamye iyo apimye inkari ze akoresheje akuma benshi bakunda kwita “Test de Grossesse”. “Test de grossesse/ pregnancy test” buri wese uzi gusoma, iyo akeka ko yasamye yakagura akagakoresha apima inkari, akamenya igisubizo.”
Agapimisho gapima ko utwite (Test de grossesse) gakora gute?
“Test de grossesse” ipima umusemburo witwa “gonadotrophine chorionique” ukorwa na nyababyeyi y’umugore wasamye inda. Uwo musemburo ntushobora gukorwa iyo umugore atasamye, ukaba uboneka mu nkari z’uwasamye hashyize iminsi 8 asamye inda. Icyo uwo musemburo umaze ni ukugira ngo ubuze umugore wasamye gusubira mu mihango, igi rizavamo umwana riba ryatangiye gufata munda ibyara ritavaho.
“Uwo musemburo ugenda wikuba inshuro ebyiri buri minsi 2 cyangwa 3 kugeza igihe inda igiriye amezi 3, nyuma yaho ugatangira kugabanuka. Uwo musemburo n’ubwo ugabanuka nyuma y’amezi atatu, uba ugishobora kugaragara mu maraso cyangwa mu nkari z’umugore utwite.”
Ni ryari umugore akwiriye gukoresha test de grossesse?
Iyo imihango ya buri kwezi yatinze kuza, umugore uziko yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye aba akwiye gukoresha ubu buryo. “Ntacyo bimaze gukora test de grossesse ako kanya ukimara gukora imibonano mpuza bitsina idakingiye, ni byiza ko utegereza hagashira iminsi 10 kuko umusemburo upimwa n’iyo test ugaragara nibura ku munsi wa 7 cyangwa wa 8 kuva igihe umugore yasamiye inda. Ku mugore wakuyemo inda, test de grossesse ishobora kumubeshya ko yasamye kuko mu nkari ze haba hakirimo ya misemburo ya “gonadotrophine” yo ku nda yavuyemo iyo hatarashira igihe kinini ibyo bibaye.”
Uko Test de grossesse ikoreshwa
Teste de grossesse ziriho iki gihe ziba zirimo abasirikare b’umubiri (anticorps) bashinzwe kumenya wa musemburo wavuzwe haruguru. Iyo ugeze muri farumasi bagusobanurira uko ikoreshwa wagera mu rugo ukabyikorera ukoresheje inkari z’igihe icyo ari cyo cyose n’ubwo bwose biba byiza iyo ukoresheje iza mu gitondo cyane cyane ku nda ikiri nto cyane.
Mbere yo kwipima ugomba kwirinda kunywa amazi cyangwa ibindi binyobwa , kuko bishobora gutuma itagaragaza ibisubizo bizima. Ugomba kandi kubanza gusoma amabwiriza yabugenewe aba ari ku gakarito ifunitsemo warangiza ugafata iyo test ukayikoza mu nkari nturenze umurongo wabugenewe uba wanditseho “max”. Iyo ibyo ubirangije urategereza hagashira iminota 3 kugera ku icumi , iyo itwite hazaho uturongo tubiri dutukura hagati. iyo udatwite haza akarongo kamwe gatukura hejuru. Iyo wakoze test nabi nta kintu kizamo cyangwa cyanazamo hakaza akarongo gatukura ariko kari hasi nkuko biba biri ku mashusho y’amabwiriza aba ku gikarito iyo “Test” ifunitsemo.
Gukoresha test waguze muri farumasi biremewe kandi bitanga ibisubizo by’ukuri. Iyo ubonye igisubizo cya negatif ushobora kongera gukora test nyuma y’iminsi 3. Nyuma yo kumenya ko wasamye ukoresheje iyo test yo muri farumasi ugomba kujya no kwa muganga bagafata amaraso bakamenya igihe inda imaze.
Twabibutsa ko Test de Grossesse ziri mu moko atandukanye bitewe n’inganda zazikoze, ibiciro byazo nabyo biratandukanye bitewe n’inganda zakorewemo, ariko imikorere yazo n’ibisubizo zitanga ni bimwe. Kandi aho wayigura ushobora kubasobanuza bakagusobanurira imikorere yayo.
Inkomoko:https://www.tantine.rw/
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu