Umugabo w’imyaka 62 witwa Mark Bryan akunze gutangaza benshi kubera imyambarire ye aho ukunze kwiyambarira nk’abagore,Mark Bryan akomoka mu gihugu cy’Ubudage Afite abana n’umugore akaba yarize ibijyane n’no kumurika imideri ndetse akaba afitemo n’impamyabumenyi ikomye.
Mark Bryan birashoboka ko mpamvu ahanini ituma ahitamo kwiyambarira nkabagore aruko ari umunyamideli mu rwego rwo kurushaho kwigaragaza.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘Remix Magazine’, Mark yatangaje ko imyambarire ye ya kigore yayikomoye ku mukinankurukazi witwa Carrie Bradshaw. Uyu mugabo ngo yakuruwe cyane n’iyo myambarire ubwo yajyaga abona uwo mugore ku mafoto maze ahitamo kumwigana kugira ngo arusheho kwiyumva nk’umuntu wihariye kuko bitamenyerewe ku bagabo.
Yatangaje ko igihe yambariye bwa mbere inkweto zifite taro ndende, ari igihe yigaga muri kaminuza nko mu
myaka myaka 40 ishize. Ati: “Umukunzi wanjye icyo gihe yambwiye ko ngomba kwambara inkweto ndende
kuko yabaga muremure kundusha iyo yabaga yambaye inkweto ndende.
Kugira ngo rero tujye tureshya yangiriye inama yo kwambara inkweto ze kandi twaranganaga urebye yari yo ntangiriro yanjye yo kwambara izo nkweto.Birashoboka ko nari mfite imyaka 20 cyangwa 21(…)”.
Akomeza agira ati: ”Nko mu myaka itandatu ishize naje kubona umugore wambaye ubwoko bw’inkweto ndende
kandi rwose mbona babimwubahiye bihita binyibutsa cya gihe nkiga muri kaminuza ubwo mpita ntekereza
kuzongera kubigerageza.”
“Nyuma y’iminsi micye rero njye n’umugore wanjye twagiye mu ibirori bya Halloween aho yangiriye inama yo
kwambara inkweto ndende hamwe n’ijipo n’ibindi byose bijyana abantu babyishimiye ari benshi ndavuga nti
‘kuki ntabikora buri gihe’? Ku bw’amahirwe nzi kuzigenderamo mu buryo bw’umwimerere”.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu