Umuvugizi wa Leta ya Ondo muri Nigeria, Funmilayo Odunlami, yavuze ko ubu Polisi irimo kuvugisha ababyeyi ndetse n’imiryango y’abakirisitu bagera kuri 77, batabawe ku wa mbere aho bari bafatiwe bugwate mu rusengero, babwirwa ko bategereje Yesu, abapasiteri babikoze bakaba batawe muri yombi.
Polisi yakoze umukwabu ku wa gatanu w’icyumweru gishize, igera no mu gice cyo hasi (basement) cy’inyubako y’urusengero rwa ‘Whole Bible Believers Church’, nyuma y’uko umwe mu babyeyi amenyesheje abayobozi ko abana babo babuze.
Mu bo Polisi yabohoye harimo abantu bakuru 54 ndetse n’abana 23. Odunlami akaba yavuze ko abo bakirisitu ngo bari baragumishijwe aho mu gice cyo hasi cy’inyubako y’urusengero, bizeye ko bategereje kugaruka kwa Yesu Kristo, nk’uko bari barabyijejwe na Pasiteri wabo.
Odunlami avuga ko Polisi yahise ifata abayobozi babiri b’urwo rusengero nyuma y’umukwabu, ariko bombi ngo bahakana ibyo bashinjwa byo kuba bari barafashe abo bantu bugwate.
Yagize ati “Abapasiteri bombi bavuga ko bari bateguye gahunda y’iminsi irindwi. Uwavuze ko bari bategereje Yesu uzagaruka muri Nzeli 2022, yavuze ko ari ko Imana yari yamubwiye, ariko turashaka gukomeza kubabaza ibindi bibazo ku babyeyi barimo, kuko turashaka kubanza kubona amakuru neza.”
Odunlami yongeyeho ko urwego rushinzwe kugenza ibyaha aho muri Nigeria ‘Criminal Investigation Department (CID)’, rwamaze gutangira iperereza kuri icyo kibazo, rukaba ruzajya rutanga amakuru mashya ku byo rwagezeho.
Peter Hawkins, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ‘UNCEF’ muri Nigeria, yashimiye abayobozi b’icyo gihugu kubera icyo gikorwa cyo kurokora abantu cyakozwe, by’umwihariko kikaba cyatumye abana batabarwa.
Yagize ati “Ni uburenganzira bw’ibanze, kuba abana bashobora gukora ibyo bashaka bakunda, uburyo bw’imitekerereze bw’abo bana ni bwo bwagize ikibazo, ku buryo bizasaba ko bitabwaho byimbitse. Hari abagize ibibazo bikomeye, bashobora no kuba barakorewe ihohotera, ntabwo tubizi.”
Abo bakirisitu batabawe bagumye kuri Sitasiyo ya Polisi. Abayobozi bakaba batangaje ko bazasubizwa mu miryango yabo ari uko iperereza rirangiye.
UNICEF yasabye ko hakorwa isuzuma rirushijeho kuri abo bana, mbere y’uko basubizwa mu miryango yabo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu