Nigeria:Abasaga 100 bahitanywe n’impanuka y’ubwato

Polisi yo muri Nigeria yavuze ko ubwato bwari butwaye abantu bari bavuye mu bukwe bwarohamye mu mugezi uri mu majyaruguru yo hagati y’iki gihugu abarenga 100 bakahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa Kabiri, abapolisi ndetse n’ibiro bya Guverineri wa Kwara bavuze ko ubwo bwato bwarohamye ubwo bwajyanaga abaturage muri Leta ya Kwara bavuye mu bukwe bwabereye muri Leta ya Niger.

Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Kwara, Okasanmi Ajayi, yatangarije AFP kuri telefoni ati “Kugeza ubu dufite abantu 103 bapfuye abandi barenga 100 barokowe mu mpanuka y’ubwato.”

Yongeyeho kandi ko imibare y’abapfuye n’abakomeretse ishobora kuza kwiyongera kuko bagikomeje gushakisha abantu muri uwo mugezi.

Guverineri wa Leta ya Kwara yavuze ko abari muri ubwo bwato bavaga mu bukwe mu karere ka Kwara ka Patigi.

Itangazo rya guverineri ryagiraga riti “Guverineri ababajwe no kubona amakuru y’impanuka y’ubwato yarimo abantu benshi, cyane cyane abatuye Ebu, Dzakan, Kpada, Kuchalu, na Sampi, bose bari i Patigi. Guverineri arahumuriza abikuye ku mutima abaturage b’iyi miryango.”

Iyo mpanuka ije ikurikira iheruka mu kwezi gushize yaguyemo abana 15 abandi 25 bakaburirwa irengero, aho ubwato bwarohamye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Leta ya Sokoto.

Umugezi wa Niger ni imwe mu nzira y’amazi ikunda gukoreshwa n’abantu benshi mu burengerazuba bwa Afurika, cyane cyane mu bucuruzi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *