Mu gihugu cya Nigeria abantu barenga 600 bamaze guhitanwa n’ibiza bituruka k’imyuzure iheruka kuba nkuko Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza yabitangaje.
Abagera kuri miliyoni 1,3 bavuye mu byabo naho inzu zirenga ibihumbi 200 zarasenyutse.Iyo ni yo myuzure yabayeho yagize ubukana muri Afurika y’Iburengerazuba mu myaka 10 ishize.
Amakuru dukesha BBC nuko biteganyijwe ko iyo myuzure izakomeza kugeza mu mpera za Ukwakira
Nigeria yari isanzwe igusha imvura itera imyuzure ariko uyu mwaka ibintu byabaye bibi kurenza uko bisanzwe bitewe n’imihindagurikire y’ikirere nk’uko inzego z’ubutegetsi zabitangaje.
Inzobere zatangaje ko igenamigambi rijegajega n’ibikorwaremezo bidahagije biri mu byatumye hangirika byinshi.Kuva imyuzure itangiye mu mpeshyi y’umwaka ushize, ubuso bunini bw’ibihingwa byarangiritse.
Hari impungenge ko indwara zishobora kwiyongera kandi ibikorwa byo kugeza ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli hirya no hino na byo byakomwe mu nkokora.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900