Umuhanzi Davis D umaze iminsi ari gukorera ibitaramo ku mugabane w’iburayi aho yaramaze gutaramira i Bruxelles mu Bubiligi n’i Lyon mu Bufaransa yagarutse igitaraganya mu Rwanda.
Amakuru dukesha IGIHE nuko uyu muhanzi nushinzwe kurebera inyunguze Bagenzi Bernard nuko uruhushya bari bahawe rubemerera kuba bari ku mugabane w’u Burayi (Visa) rwari rugiye kurangira, bakaba bagarutse kurwongeresha bakabona gusubirayo.
Uwatanze amakuru yagize ati “Bari babahaye iminsi mike cyane, bagerageje gusaba kongererwa iminsi bari hariya ariko byaranze, baje inaha kongeresha wenda bakareba niba bahita basubira kurangiza akazi.”
Nyuma yo gutaramira i Bruxelles mu Bubiligi n’i Lyon mu Bufaransa, Davis D yari ategerejwe i Nantes na Paris ndetse no mu Budage.
Abahanzi nyarwanda bamaze iminsi basimbukira iburayi bagakorerayo ibitarao bitandukanye bigaragare ko bahavuumbuye isoko ry’agafaranga.Urugero ni nka Bruce Melodie nawe ukubutseyo mu minsi yashize mu kwezi kwa Kamena 2022 aho yazengurutse ibihugu akora ibitaramo ahereye muri Norway tariki ya 7 Gicurasi ubwo yataramiraga abakunzi b’umuziki we mu Mujyi wa Oslo.
Bruce Melodie yahise akurikizaho muri Sweden mu mujyi wa Västerås ukora ku kiyaga cya Mälaren mu Ntara ya Västmanland ukaba utuwe n’abantu barenga ibihumbi 127.
Bukeye habwo tariki ya 14 Gicurasi 2022, uyu muhanzi yakoreye igitaramo cy’agatangaza mu Bubiligi. Tariki ya 17 Gicurasi, yataramiye abanywara baba mu Busuwisi, ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Geneva.
Melodie wari wiyemeje kuzenguruka u Burayi, yahise akurikizaho Lille mu Bufaransa aho yataramiye abanyabirori baho tariki ya 28 Gicurasi 2022.
Hannover mu Budage niho hari hatahiwe tariki ya 4 Kamena 2022, aha n’aho yahakoreye igitaramo cy’amateka.
Ibitaramo bye akaba yarabisoje ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 aho yakoreye igitaramo cy’imbatura mugabo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris. Ibi bitaramo kandi byose yakoze akaba yari kumwe na Producer Madebeats.
Davis D NA Bagenzi Bernard ushinzwe kureberera inyungu ze bagarutse kwongeza Visa
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu