Muhoza Fatuma benshi bazi nka Nina wamenyekanye mu itsinda rya Charly na Nina, agiye gukora igitaramo cye cya mbere wenyine kuva yatandukana na mugenzi we baririmbanaga.
Nyuma yo gutandukana kw’aba bahanzikazi, amakuru ahari avuga ko buri wese ari kureba ku ruhande rwe uko yatangira umuziki ku giti cye.
Ku ikubitiro Nina agiye kugaragara mu bitaramo byo kurwanya ruswa byateguwe n’urwego rw’Umuvunyi.
Ni ibitaramo byamaze gufatirwa amashusho, byitezwe ko bizatangira gutambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Haherewe kuri Riderman, ibi bitaramo byatangiye gutambutswa kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021.
Byitezwe ko nyuma y’igitaramo cya Riderman hazakurikiraho iby’abandi bahanzi barimo barimo Nina, Butera Knowless, Mani Martin n’abandi batandukanye.
Twifuje kumenya niba iki gitaramo ari intangiriro y’urugendo rwa Nina mu muziki wenyine gusa aryumaho.
Ati: “Ntacyo nabivugaho aka kanya, nibaza ko ubwo igitaramo nikimara gutambuka abantu bazamenya byinshi”.
Usibye kuvuga kuri iki gitaramo, Nina yirinze no kugira icyo atangaza ku byo gutandukana na Charly n’icyaba kibyihishe inyuma. Yavuze ko uko iminsi izagenda yicuma abantu bazamenya ukuri kurenze kuko bazi.
Ati: “Erega nta byinshi navuga, ntekereza ko uko iminsi izagenda yigira imbere abantu bazagenda bamenya ukuri”.
Charly na Nina ni itsinda ryari rimaze igihe kinini rikora umuziki. Ryakoze indirimbo zakunzwe nka Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi.
Kugeza ubu Rulinda Charlotte (uzwi nka Charly) na Muhoza Fatuma (uzwi nka Nina) bamaze gutandukana ndetse abakurikiranira hafi iby’umuziki bahamya ko ari ibintu bimaze igihe kinini byaragizwe ibanga rikomeye kuko nta n’umwe muri bo urifuza kugira icyo avuga ku itandukana ryabo.