Niyonkuru Fabrice umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga umuryango we wahawe inzu ya miliyo 15.

Umubyeyi wa Niyonkuru Fabrice wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpano idasanzwe yo kuvuga imivugo no kuririmba yashyikirijwe n’ Ubuyobozi bw’ Akarere inzu yo kubamo ifite agaciro ka 15,000,000 Frw

Niyonkuru Fabrice yamenyekanye cyane nk’umwana ufite impano idasanzwe aho amenyekana bwambere ku mashusho yari yakwirakwijwe ku mbuga nkoranya mbaga arimo kuririmbira Nyakubahwa Paul Kagame,nyuma nanone aza kuba ikimenya bose kubera umuvugo yavuze imbere y’abayobozi barimo Madamu Jeanette Kagame tariki 09 Ukuboza 2018 mu birori byamuhuje n’abana abifuriza noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019.

Abenshi bamubonye icyo gihe batangajwe n’imyaka afite ndetse nuburyo afite ubuhanga nkubw’abantu bakuru dore ko icyo gihe yari afite imyaka 9 y’amavuko.

Niyonkuru afite ubuhanga budasanzwe burimo kuvuga imivugo, kuririmba yigana abandi bahanzi, gusetsa no kuganira nk’abantu bakuru mu buryo butangaza benshi.

Uyu mwana yari afite icyifuzo cyo ukuzahura na Perezida Kagame bakazaganira amaso ku yandi. Ngo umunsi bazahura ntacyo azasaba Perezida, ngo azategereza bamugenere.

Nyuma rero yaje kugira amahirwe ahura na nyakubahwa Jeanette Kagame ari naho yavuze umuvugo wanyuze benshi ibi bikaba ari nabyo byavuyemo amahirwe yo kuba umuryango we wubakiwe inzu ihagaze agaciro ka miliyoni 15 z’amanyarwanda.

Nyina ubyara Niyonkuru Fabrice yitwa Byukusenge Vestine mu gihe uwakabaye yitwa se Nzabihimana Alfred yamwihakanye ndetse akaba yarataye umuryango wabo.

Fabrice ubusanzwe avuka mu mudugudu wa Nyagashinge, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’u Burengerazuba.

Niyonkuru Fabrice ubwo bari mu birori bisoza umwaka wa 2018

ImageNiyonkuru Fabrice n’umuryango we yahawe inzu ihagaze agaciro ka miliyoni 15

ImageMu uruganiriro harimo intebe za ntangiye ubuzima

ImageN’inzu ifite ibyangombwa byose birimo n’ikigega gifata amazi ku nzu.

ImageMu byumba harimo ibitanda byo kuraraho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *