Perezida Paul Kagame yavuze ko ntacyo abona yakora ku bantu n’ibinyamakuru byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi bimunenga cyangwa bikanenga ibyo Guverinoma y’u Rwanda ikora ariko agaragaza ko hari igihe ibyo bavuga bisesengurwa hagamijwe kureba niba hari ukuri kubirimo cyangwa niba hari icyo yabyigiraho.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo umwe mu bakurikiranye ikiganiro ‘In The Room’ yari yitabiriye nk’umutumirwa yamubajije iki kibazo.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abamuvuga nabi kimaze igihe ko ariko abona ntacyo yagikoraho.
Ati “Itangazamakuru rivuga ibibi by’umwihariko iryo mu Burengerazuba bw’Isi ntabwo ari bishya byahozeho mu myaka 27 ishize, kuva mu 1994. Nta kinini nabikoraho cyangwa umwe muri twe yabikoraho hano mu Rwanda.”
Yavuze ko uku kuvugwa nabi rimwe na rimwe bituruka mu buryo ibi bitangazamakuru biba bibona ibintu cyangwa biba bishaka kubibona.
Ati “Yego biva kuri kiriya gice kindi uko ni ko babona ibintu. Byaba ari byo cyangwa atari byo uko ni ko babona ibintu cyangwa ni ko bashaka kubona ibintu kuko hari uko ubona ibintu ariko na none hari uko ushaka kubona ibintu ndacyeka kuri iki kibazo ari byombi.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko nta buryo abona yahindura uko abantu babona ibintu.
Ati “Nta buryo bworoshye mfite bwo guhindura uko ashaka kumbona cyangwa uko ambona biturutse ku myumvire yabo. Rimwe na rimwe bashobora kuba baturebera mu ndorerwamo zijyanye n’ibyabo, aho baturuka, kandi ibintu bishobora kuba bitandukanye n’ibyacu.”
Yavuze ko ibyo rimwe na rimwe igikorwa ari ugufata ibyo bavuga umuntu akareba niba hari isomo yabikuramo.
Ati “Ikintu cya mbere kinzamo dushobora gukora mu Rwanda ni ugufata ibyo iri tangazamakuru rivuga tukagerageza kubisesengura tukibaza tuti ese iki cyaba aricyo kuri twe wenda sicyo, ese cyaba gifite ishingiro wenda ushobora kugira icyo wiga. Bishobora kugufasha kugira icyo ukosora igihe byaba birimo ukuri.”
“Aho niho twibanda icyo dukora mu Rwanda, icyo tugerageza gukora mu myaka myinshi ni uko ibyo dukora aritwe bireba mbere y’uko bireba uwo ari we wese kandi tubikora nk’abikorera kandi tukagerageza kubikora mu buryo bwiza bushoboka kubera ko ari twe tubyungukiramo cyangwa tukabihomberamo iyo hari ibyo tudakoze neza.”
Yavuze ko uretse itangazamakuru hari n’igihe usanga hari abanyepolitiki bo mu Burengerazuba bw’Isi banenga u Rwanda kuko rwakoze ibyo nabo bakora ariko bakumva ko rwo rutabifitiye uburenganzira.
Ati “Tuzi na none ko tugomba guhangana n’Isi, aho iyi ari Afurika uru rukaba u Rwanda. Ku itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi n’abandi rimwe na rimwe n’abanyepolitiki batekereza ko ari inshingano zabo kuba batugaragaza uko bashaka ko tumera atari uko dushaka kuba.”
“Buri gihe bazamura ibyo bibazo bati ari gukora iki? Kuri ibi n’ibi ariko uko kwibaza icyo ari gukora kuva mu buryo bo bari kubigenza aho baba. Rimwe na rimwe bashobora no kukunenga kubera ko wakoze ibyo bakora kubera ko bakeka ko udakwiriye kubikora cyangwa utabifitiye uburenganzira. Bati ntushobora gukora ibyo, ni ibyacu.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kumva ko icy’ingenzi ari ugukora igikwiye kuko nta muntu waremewe kubaho nk’uko abandi babayeho, ubundi bakagerageza gukura amasomo mu byo abandi babavugaho.