Ntibisanzwe:Muri RDC Ikiraro cyasenyutse bari mu muhango wo kugitaha(Amafoto+Video)

Ni inkuru idasanzwe ni inkuru buri wese yakumva agaseka ndetse agatangara,muri RDC ikiraro cyasenyutse ubwo hari umuhango wo ku gitaha iyi akaba ari inkuru yakwirakwiye ku mbugankoranyamabaga.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugore w’umudepite ari gusohoka mu modoka nziza y’umweru, agiye gutaha ikiraro cyubakiwe abaturage.

Uyu mugore yatambuka kuri iki kiraro  ari kumwe n’abandi bayobozi cyane ko ngo mu myaka yari yabanje, yari yasuye ako gace agasanga kabayeho nabi, gafite ikiraro kitameze neza, akiyemeza kugakorera ubuvugizi.

Ubwo bari batangiye umuhango wo gukata umugozi  “ruban” igaragaza ko icyo kiraro gitashywe ku mugaragaro, cyahise gisenyuka, abantu bamwe baratembagara, abayobozi nabo bahinda ubwoba, batabarwa n’abasore bari hafi aho.

Aya mashusho yavugishije abatari bake  ku mbuga nkoranyamgaba, batangazwa niri senyuka ry’iki kiraro bibaza ibyabaye bisa bibitangaza.

Image

Image

Image

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *