Ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo nibwo Nyabugogo imodoka ebyeri zari zitwaye ibiribwa zagonganiye muri”Feux Rouges” zo muri Nyabugogo (mu marembo ya Gare uzamuka ugana i Kimisagara).
Imodoka imwe yari itwaye ibitoki iva mu cyerekezo cyo kwa Mutangana yagonganye n’itwaye ibirayi yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata izamuka igana i Kimisagara.
Mubigaragara nkuko ababonye iyi mpanuka babisobanuye,nuko harimo umwe wishe amategeko akarenga kubyo Feux Rouges iba yategetse ubundi hakavamo kugongana.
Muri iyi mpanuka ntawayiguyemo gusa uwari utwaye ibirayi ngo ni we waba yacitse amaguru, uw’ibitoki we akaba yavuyemo agifite ingingo nzima.Police ishinzwe umutekano wo mu muhanda yihutiye kuhagera kugira ngo zikurikirane iby’iyi mpanuka.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube