Ikamyo itwara imyanda yagonze abantu n’izindi modoka i Nyabugogo ubwo yamanukaga mu muhanda iva Kimisagara, batatu bakomeretse bikomeye bahita bajyanwa kwa muganga, abandi benshi bakomereka byoroheje bitabwaho aho impanuka yabereye.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Kanama 2023, ubwo iyi kamyo itunda ibishingwe yagonze imodoka enye zo mu bwoko bwa ‘voiture’, abari bazirimo n’abaguraga ibikoresho by’ubwubatsi iruhande rw’umuhanda barakomereka.
Mpamira Ezechiel waguraga ibikoresho by’ubwubatsi aho iyi mpanuka yabereye yabwiye IGIHE ati “twari duparitse hano turi kubaza ibikoresho by’ubwubatsi n’amarangi, igikamyo kiba giturutse ruguru, ntabwo tuzi uko cyaje. Twumva induru ziravuze kiba kitugezeho gikubita akamodoka umusaza wari ukarimo ahubukamo agwa hariya, nanjye nikubitamo imbere ni bwo natangiye kuvirirana mu mazuru.”
Si abahahaga gusa kuko n’abandi bari muri uyu muhanda bashatse gukiza amagara yabo ibyo bari bafite birangirika.
Umwe mu barokotse utuye mu Murenge wa Kimisagara yavuze ko umutwe umurya cyane ndetse yumva yangiritse bikomeye.
Ntirenganya Emmanuel wari uvuye kurangura yasobanuye uko yabonye impanuka iba. Yagize ati “Nari mvuye kurangura inzoga, ndi kwambuka umuhanda mbona kiriya kimodoka kiramanutse, kirankubita ndahunga ngwa muri kaburimbo ibyo nari mfite byose birameneka.”
Uwunganira uyu mushoferi ari na we wagaragaraga aho iyi mpanuka yabereye, yavuze ko umushoferi yamubwiye ko imodoka icitse feri, ngo kuva bakora impanuka umushoferi ntiyongere kumuca iryera.
Yagize ati “Kuva shoferi ambwiye ko imodoka ibuze feri nta kindi nongeye kumenya.”
Mu kiganiro gito yaduhaye yagaragazaga ibimenyetso byo guhungabana, yavuze ko ari umunsi wa mbere bari bakoranye ku buryo atazi amazina y’umushoferi.
Src:Igihe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.