Nyabugogo:Umugabo bikekwa ko yiyahuye yahanutse mu igorofa ahita yitaba Imana

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yahanutse mu igorofa ya gatanu y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro ahazwi nka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, ahita yitaba Imana.

Byabaye ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023.

Ni umugabo wari wambaye umupira wa kaki, ipantalo y’umukara anafite ingofero y’umukara.

Ababonye uwo mugabo ahanuka, bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kuko yanyuze mu birahure mu buryo bugaragara ko atari impanuka.

Ntabwo imyirondoro y’uwo mugabo yabashije kumenyekana kuko nta byangombwa yari afite.

Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera ariko basanga yashizemo umwuka.

Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, hari hagitegerejwe imodoka y’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo ijyane umurambo mu buruhukiro.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *