Aba bacyekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafashwe. Bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.
Bafatanwe ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga,bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama, bafatirwa mu bikorwa bya Polisi. Abafashwe ni abasore batatu n’umukobwa umwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana yavuze ko bafatiwe mu cyuho bafite biriya biyobyabwenge.
Yagize ati “Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko mu Kagari ka Rutaraka hari abantu bafite urumogi na kanyanga babijyanye mu rugo rw’abagabp babiri batuye aho. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, bafatiwe mu rugo rw’umwe ariho bateraniye barimo kunywa biriya biyobyabwenge ndetse bari bafite ibahasha ya kaki harimo urumogi.”
Yakomeje avuga ko abapolisi basatse mu nzu y’umwe bahasanga umufuka urimo ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga.
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Yakomeje avuga ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza.