Mu karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw’umugabo bivugwa ko yishwe akaswe ijosi azira gusambanya abagore b’abandi.
Urupfu rw’uyu nyakwigendera witwaga Valens , wakomokaga mu karere ka Nyagatare , mu murenge wa Gatunda akagari ka Nyarurema umudugudu wa Gatunda ,yaraye yishwe mu ijoro ryo kuwa 05 Kamena 2022 , aho bivugwa ko yaba yishwe n’abagabo bicyekwa ko yajyaga asambanyiriza abagore.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatunda Rusakaza Alphonse, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi, amakuru atugeraho akaba yemeza ko hari umwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gushakisha abandi baba bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Yagize ati “Uwo nyakwigendera yasambanyaga umugore w’abo bamwishe, bikaba aribyo byakuruye amakimberane kugeza aho byaje gukurura ubwicanyi .”
Umuyobozi w’umurenge Rusakaza avuga kandi ko bikekwa ko nyakwigendera yishwe n’abo bantu ubwo bahuriraga mu kabari.
Yagize Ati “Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka gusa akomeje gushakishwa.”
Umugabo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa n’inzego z’iperereza.
amakuru atangazwa n’abaturage muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n’umugore w’umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera mu nubwo bitavugwaho rumwe.
Nyakwigendera akaba yitabye Imana mu gihe yiteguraga kuburana , dore ko yari yaramaze kwiyambaza inzego z’ubuyobozi ngo azigaragarize ko arengana kubyo bamuvugaho, akaba yishwe mbere yuko yiregura.
SRC: RADIOTV10
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900