Mu Karere ka Nyagatare abaturage 11 bo mu miryango ibiri; umwe wo mu Karere ka Rwamagana, n’undi wo muri Ngoma bafatiwe mu Murenge wa Rwempasha, bavuga ko bari bagiye muri Uganda bahunga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabakanguriye kwikingiza COVID-19.
Aba baturage bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022. Bavuze ko basengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rivuguruye.
Amakuru dukesha IGIHE nuko Muhigirwa David,Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Kigabiro aba baturage bakomokamo,yatangaje ko bafatiwe aho i Nyagatare, bari bageze bahunga kwikingiza COVID-19.
Yagize ati “Abo baturage kuri ubu baracyari mu Karere ka Nyagatare aho bafatiwe ariko turi kuvugana n’ubuyobozi bwaho kugira ngo bubohereze basubire mu miryango yabo, abafashwe ni abo mu miryango ibiri igizwe n’abantu 11 bari bagiye Uganda bahunga kwiteza urukingo rwa COVID-19.”
Muhigirwa yavuze ko umuryango umwe ari wo ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya undi ngo ukomoka mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge ahitwa i Kirwa ngo ukaba wari amaze iminsi usengana n’uwo muri Rwamagana.
Uyu muyobozi yavuze ko nibagera muri Rwamagana bari buganirizwe, berekwe uburyo kwikingiza COVID-19 ntaho bihuriye n’imyemerere bafite.
Ati ” Inama tubagira, icya mbere ni ukubaganiriza no kubigisha kuko si ubwa mbere duhuye n’ikibazo cy’abaturage banga kwikingiza, mbere yaho twagiye tubona n’abandi baturage tukabaganiriza dukoresheje abayobozi b’amadini yabo, tukabereka ko ibijyanye n’imyemerere bidahuye no kwikingiza bari gutinya.”
Yavuze ko hari imiryango myinshi bajya bahura na yo iba itarikingije ku bufatanye n’abanyamadini batandukanye bakabigisha bikarangira bemeye kwingiza na n’ubu ngo bafite n’abandi baturage bakiri kwigisha.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube