Ubwo haburaga amasaha make ngo umwaka wa 2021 ngo urangire Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2022.
Bwari ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda abicishije kuri RBA kuri uyu wa 31 Ukuboza 2021, aho yanashimiye Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa barwo uruhare bagize mu rugendo u Rwanda rurimo.
Umukuru w’igihugu yagize ati “Umwaka mushya muhire! Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije, wabayemo ingorane. N’ubungubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti”.
Yanakomeje agira ati “Ni ngombwa rero ko dukomeza kwirinda. Ariko muri ibi byose twakomeje gushyira hamwe, akaba ari yo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho. Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere”.
Kagame Perezida yakomeje ashimira inzego zitandukanye n’Abanyarwanda muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.
Ati “Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano, abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo. Jyewe n’umuryango wanjye, tubifurije mwese n’abanyu bose, umwaka mushya muhire, kandi Imana ibahe umugisha”.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube