Abantu umunani bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 26 wishwe n’abagizi ba nabi ku wa 13 Mata 2022, mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke.
Uyu nyakwigendera yishwe avuye ku kazi aho yakoraga akazi ko gufasha abantu kubona amafaranga yo guhamagara kuri telefone.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Saa mbili n’iminota 40 z’umugoroba ubwo yari ageze mu kayira kanyura mu ikawa muri metero 200 uvuye iwabo nibwo yasanze aba bagizi ba nabi bamuteze.Uyu mukobwa yari afite igikapu ku mugongo n’akindi mu ntoki kirimo telefone ebyiri. Ibi byose abo bagizi ba nabi barabimwambuye banamutera icyuma mu muhogo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimpundu, Cécile Mukakayumba, yavuze ko aba bagizi ba nabi bahise bamusunikira hepfo y’akayira.
Ababyeyi ba nyakwigendera bahanyuze baherekeje umubyeyi wa batisimu we wari wabasuye babona amaraso menshi mu nzira, babanza gukeka ko ari itungo ryahabagiwe, bamuritse munsi y’akayira babona ni umukobwa wabo.
Bihutiye kubimenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano bamujyana ku kigo nderabuzima bahageze umuforomo ababwira ko yamaze gushiramo umwuka.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ari naho wavanywe kuri uyu wa 15 Mata urashyingurwa.
Ni ubwa kabiri uyu mukobwa yari atezwe n’abagizi ba nabi bakamwambura. Mu myaka ibiri ishize nabwo baramuteze bamwambura telefone yari yaguze ibihumbi 110 by’amafaranga y’u Rwanda.
Abantu umunani batawe muri yombi bakekwaho kwica no kwambura Nyampinga bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube