Nyamirambo: Umusore yasohokanye umukobwa aza kumucika atishyuye bamukuramo inkweto n’isakoshi

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo haravugwa inkuru y’umukobwa wahuye n’uruva gusenya ubwo umusore wari wamusohokanye muri restaurant yamukwepaga agasigara areba nk’uwariye ibiryo by’umwana, ibi byaje gutuma akurwamo inkweto n’isakoshi yari afite kubera kubura ubwishyu bw’ibyo bari bamaze kurya we n’uwo musore.

Ibi byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo uyumukobwa yasohakanaga nuwo avuga ko yari umukunzi we, nubwo yaje kumutenguha bikaza kumuviramo gukurwamo inkweto kubera uyu musore wagiye atishyuye.

Uyu mukobwa amaze kubona ko umukunzi we amubuzi kuri telephone ndetse akanamushaka no muri iyo restaurant akamubura, yagerageje gushaka uko asohoka mu ibanga ariko abakozi bashinzwe kwakira abakiriya barabikeka niko guhita bamuzanira fagiture ngo yishyure mbere.

Bivugwa ko uyu mukobwa n’umukunzi we bari bamaze gukoresha amafaranga 15 500. Uyu musore ngo yacitse amaze kurya akaguru k’inkoko.

Harorimana Yves wari muri iyo restaurant avuaga ko uyu mukobwa nyuma y’aho avugiye ko uwo musore wamusohokanye yamubuze kandi ari we wagombaga kwishyura, yahise yamburwa inkweto.

Yagize ati “Yabuze ibyo kwishyura kubera ko umusore wari wamuzanye aha yariye, aramushuka ngo agiye kubwiherero ahita yigendera nibwo aba baseriveri bahisemo kumukuramo inkweto banamwambura ishakoshi kubera ko batari gukira bosi wabo.”

Yagize ati: “Ntabwo ndi umujura pe, kandi nta nubwo aha hantu nari mpazi ahubwo n’umuhungu wahanzanye ngo angurire inkoko noneho mu mwanya nibwo avuye aha ambwira ngo agiye kwihagarika agenda avugira kuri telefone ntiyongera kugaruka.”

Yavuze ati: “ninge ubwanjye wisabiye gusiga inkweto n’ishakoshi byanjye nk’ingwate nyuma y’uko bambwiraga ko ntari buve muri iyi restaurant ntishyuye.

Mu gusobanura impamvu bafitiriye inkweto n’isakoshi by’uyu mukobwa abakozi bo muri iyo restaurant basobanuye ko bahisemo gufata inkweto n’ishakoshi ye bamutiza kambambili kugira ngo bimutere imbaraga n’umuhate wo gushakisha ayo mafaranga bari bamaze gukoresha.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *