Nyanza: umwe yaguye mu mpanuka y’igare

Igare ryagonze umusore mu muhanda wo Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, umugabo wari uritwaye arapfa, uwo yagonze arakomereka.

 

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2022 ahagana saa Moya n’iminota 40.

Yabereye mu muhanda uva ku Rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ruri ahitwa i Murambi werekeza mu Rukari.

Umugabo wari utwaye iryo gare witwa Bagiruwubusa Ferdinand w’imyaka 56 yahise apfa. Yari avuye gukora akazi ko kubaka kuko yari umufundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE  dukesha iyi nkuru ko bari barasabye abatwara amagare kwirinda kunyura muri uwo muhanda nijoro kuko amatara awumurikira yapfuye akaba ari gusanwa.

Ati “Amatara yo ku muhanda yarapfuye ariko twasabye abatwara amagare ko birinda kuwunyuramo nijoro bayatwaye cyangwa bakayashyiraho amatara. Amatara yo ku muhanda ari gukorwa ku buryo mu gihe gito hazaba habona.”

Umurambo wa Bagiruwubusa wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza. Nyakwigendera yasize umugore bari batarabyarana umwana.

Umusore wakomerekejwe n’iyo mpanuka we ari kwitabwaho n’abaganga.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *