Nyarugenge: Haravugwa inkuru y’umugore wamenyeho mugenzi we amazi ashyushye bapfa abana babo bari barwanye

Mu kagali ka Munanira ya 2 mu murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge haravugwa umugore watwitse mu genzi we baturanye akoresheje amazi ashyushye amuziza ko umwana we yarwanye nuwe akamukubita.

Byari mu ma saa moya n’igice zo kuri uyu wa kane tariki ya 26 nibwo bivugwa ko uyu mugore yatwitse mugenzi we amusutseho amazi asyushye, ibintu byababaje benshi cyane cyane abaturanyi babo.

Biravugwa ko uyu mugore akigera iwe avuye gupagasa umwana we yamubwiye ko umwana w’umuturanyi we yamukubise, ntabwo yabyihanganiye yahise yambara aracyenyera arakomeza niko gutangira gutongona biza kurangira batangiye kurwana karahava.

Abaturage baturanye n’aba  bagore bombi bavuze ko, uwo mugore wari uje guhorera umwana we, akimara kubona ko kurwana bidaagije yahise yinjira mu nzu azana isafuriya irimo amazi ashyushye yari iri ku mbabura ntakuzuyaza ahita ayamena kuri mugenzi we.

Umuturage witwa Mukayisenga Solange wari uhibereye yagize ati: “Yaratashye umwana aramubwira ngo umwana w’umuturanyi yankubise. Nibwo yaje baratongana ahita ajya kwambara ipantalo mu nzu asohokana isafuriya y’amazi ashyushye ahita ayimumenaho, maze yirukira mu nzu arikingirana.”

Naho Uwitwa Kayumba Bernard, yavuze ko uyu mubyeyi wamenweho amazi yahiye umubiri wose kubera ko amaze yamenyweho yari yatuye cyane .

Yagize Ati: “Akimara kwikingirana abanyerondo n’abayobozi baje bamusaba gufungura bahita bamujyana ku Murenge gusa twe byadutunguye uburyo umuntu ashobora gufata amazi akuye ku mbabura, akayasuka kuri mugenzi we, biriya ni ubugome bw’indekamere”.

Uyu mugore watwitse mugenzi we abanyerondo bahise bamujyana ku murenge  naho uwatwitswe ahita yihutanwa ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu ngo yitabweho dore ko yari yakomerese bikomeye.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *