Nyaruguru:Habereye impanuka yagonze yagonze inzu ihitana abantu babiri

Ikamyo ya Fuso yagonze inzu ebyiri mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, abantu babiri bahita abapfa naho abandi 10 barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu gasantere kari mu Mudugudu wa Rwinanka mu Kagari ka Ntwari ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022.

Amakuru dukesha IGIHE nuko iyi mpanuka  yabaye ahagana saa cyenda n’igice ubwo imodoka yari ivuye gupakira umucanga mu mugezi wa Giswi mu Murenge wa Muganza, igeze mu gasantere ahantu hamanuka, imanukana umuvuduko mwinshi ita umuhanda igonga inzu ebyiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Uwimana Raphal, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri naho abandi 10 barakomereka barimo batatu bakomeretse cyane.

Abapfuye ni Uwiragiye Innocent w’imyaka 23 wari mu nzu na Habimana Jean Damascène w’imyaka 29 y’amavuko wari mu modoka.

Ati “Hakomeretse abantu 10 bajyanywa kuvurirwa ku Bitaro bya Munini ariko batatu bakomeretse cyane bahise boherezwa kuri CHUB.”

Uwimana yavuze ko impanuka ikimara kuba abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, n’abayobora inzego z’umutekano baganirije abaturage barabahumuriza.

Src:IGIHE

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *