Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, yasheshe Komite Nyobozi yose y’akarere ka Rutsiro hashyirwaho umuyobozi wako w’agateganyo.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena, rivuga ko “hasheshwe inama njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Mulindwa Prospert wahoze Visi-Meya wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo ari we wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro.
Amakosa abayobozi birukanwe mu karere ka Rutsiro bakoze ntiyigeze atangazwa.
Aba bayobozi birukanye cyakora, mu gihe mu minsi ishize muri aka karere humvikanye amakuru ya bamwe mu bayobozi bagiye banyereza inkunga yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu muri Gicurasi uyu mwaka.
Ni amakosa yabaye mu gihe mu mihigo y’uyu mwaka akarere ka Rutsiro kaje ku mwanya ubanziriza uwa nyuma mu mihigo, ibisobanura ko abayobozi bako batitwaraga neza uko bikwiye.