Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 ,nyuma y’igihe gito aryambitswe yagiriye uruzinduko ku kigo yizeho ahatangiriza umushinga we wo kwizigamira.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yize ku kigo cya Fawe Girl’s School Gahini ndetse ahasozereza amasomo ye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi [MEG].
Tariki 25 Werurwe 2022 nibwo yasuye iri shuri aho yasabanye n’abanyeshuri bahiga,abayobozi b’ikigo bishimana bikomeye aho bamweretse ko bishimiye kuba yarabahesheje ishema akegukana ikamba rya Miss Rwnda 2022.
Miss Muheto yakiriwe n’Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri Gahini Fawe Girl’s School, Sr Félicité
Mukashema, Umuyobozi w’abanyeshuri Placide Niyoyita, Umuyobozi Ushinzwe amasomo Uwera Alice
ndetse n’umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’abanyeshuri Gakuba Arlene Chelsea
Akigera mu kigo yabanje gutembere hamwe harimo aho yararaga, aho yafatiraga amafunguro, ahari ishusho ya Bikiramariya n’ibindi yarebaga bikamusubiza muri bya bihe.
Muri iki kigo yanahatangirije umushinga we wo guteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko, binyuze
muri ‘Igiceri Youth Program’.
Miss Muheto yatangaje ko yatangirije umushinga we muri iki kigo, kubera ko ariho yavomye ubumenyi bwamufashije kugera ku ikamba yahawe.
Yagize ati “Ijya kurisha ihera ku rugo. Aha niho navomye ubumenyi bwamfashije kwegukana ikamba nambaye
kuri uyu munsi, rero ninaho ngomba gutangira nsangiza ibyiza by’iri ikamba nambaye.”
Uyu mukobwa yavuze ko kwizigamira ari ‘kimwe mu bisubizo urubyiruko rukwiye kwifashisha, mu
gukemura bimwe mu bibazo’ birwugarije.
Akomeza ati “Kwizigamira si ngombwa ngo ube ufite byinshi, kuko n’ayo dukoresha ku ishuri twayaheraho
ndetse n’igiceri kimwe wagiheraho. Icyangombwa ni ukubigira umuco uturanga.
Miss Muheto avuga ko afite intego yo kwegera urubyiruko mu bice bitandukanye mu rwego rwo kubigisha kwizigama bahereye kubyo bafite nk’umuco mwiza.
Miss Muheto yahawe ikaze n’umuyobozi w’ikigo Sr. Félicité Mukashema
Miss Muheto yaganirije barumunabe ndetse abaha n’umwanya wo kumubaza ibibazo.
Miss Nshuti Divine Muheto yageze muri iki kigo asanga mu ishuri yizemo rya S6 handitseho amazina ye,abanyeshuri bagaragaza ko batewe ishema nawe.