Ubwo hari tariki 18 Kamena 2022 hasohotse amashusho agaragaza Perezida Joe Biden akora impanuka y’igare ariko haza gutangazwa ko atakomeretse bikomeye ko yagize ikibazo ku kaguru ariko kidakomeye.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko Perezida Joe Biden ari koroherwa nyuma y’impanuka y’igare yakoze kuri uyu wa Gatandatu.
Perezida Joe Biden yahanutse ku igare ubwo yari aritwaye mu rugo rwe ruri ahitwa Rehoboth Beach muri Leta ya Delaware.
Nyuma Itangazo rya Whitehouse ryavuze ko nta buvuzi bwihariye Biden akeneye kuko nta kibazo gikomeye yahuye na cyo.
Impanuka ya Biden yatewe no kunyerera kw’ikirenge cye, kigahusha ikirenge cy’igare, byatumye agwa hasi. Inzego z’umutekano zahise zifasha Biden guhaguruka.
Umuryango wa Biden uri mu kiruhuko gito cy’impera z’icyumweru muri Rehoboth Beach, aho we n’umugore we Jill Biden bari kwizihiza imyaka 45 bamaze barushinze.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu