Nyuma yo guhagarika Adil igihe kitazwe Manishimwe Djabel nawe yahagaritswe ukwezi muri APR FC

Ikipe ya APR FC nyuma yo guhagarika umutoza Adil Errad Muhammed igihe kitazwi, yakurikijeho kapiteni wayo Manishimwe Djabel imuhagarika mu gihe kingana n’ukwezi atagaragara mu mikino yayo.

Icyemezo cyo guhagarika Manishimwe Djabel cyamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ukwakira 2022. 

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu kandi ni bwo abakinnyi ba APR FC bahamagawe bose berekeza i Shyorongi mu mwiherero wo kwitegura umukino w’ikirarane cya Shampiyona y’u Rwanda iyi Kipe y’Ingabo izakina na Police FC, ku wa 17 Ukwakira 2022.

Mu gihe inshingano zo gutoza zasigaranywe n’Umutoza wungirije Ben Moussa, inshingano zo kuyobora abakinnyi mu kibuga nka kapiteni zahawe Buregeya Prince.

Manishimwe Djabel ahagaritswe nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba muri APR FC ahanini ushingiye ku musaruro w’iyi kipe mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na Shampiyona y’u Rwanda.

Umwuka mubi mu ikipe watumye Adil yikoma bamwe mu bakinnyi be barimo na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel.

Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marine FC, Adil yavuze ko ibibazo biri muri APR FC ahanini biterwa n’abakinnyi bakuru bitwara nk’utumana.

Icyo gihe yatunze agatoki Djabel Manishimwe, amushinja gutsindisha ikipe ku mukino wa US Monastir n’uwa Bugesera FC.

Yavuze ko atazihanganira imyitwarire y’abigira ibitangaza ahubwo azakomeza gukinisha abumva neza, bakanubaha Umuryango wa APR.

Nyuma yo kuvuga ibi Manishimwe mu kiganiro na Radio One yavuze ko ibihe bibi ikipe iri gucamo, bitagakwiye kugerekwa ku bantu bamwe. Yasobanuye ko ibyo Adil yakoze byerekana ko “nta mugabo uba umurimo”.

Ayo magambo yazamuye umwuka mubi kugeza uyu munsi ubwo Manishimwe Djabel, yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asaba imbabazi Adil Erradi Mohammed ku byo yamutangajeho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *