Nyuma yo gusezera kuri Kiss Fm Uncle Austin yashinze Radio

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, Uncle Austin yagiranye ikiganiro
n’abanyamakuru cyabereye kuri Grand Legacy i Remera muri Kigali.

Yavuze ko bitoroshye gutangaza ko yasezeye kuri Kiss Fm, kubera ko ari Radio yamuhaye
gukomera mu rugendo rw’itangazamakuru.

Hari hashize iminsi micye, Radio Kiss Fm ishyize ku isoko umwanya we. Ivuga ko ikeneye
umunyamakuru wa Radio kandi ushoboye.

Uncle Austin yavuze ko ku wa 15 Gashyantare 2022, ari bwo yatanze ibaruwa isezera. Yashimye
abari abakoresha be, avuga nawe igihe kigeze cyo kwikorera.

Uyu munyamakuru watangiye ku myaka 15 y’amavuko, yavuze ko mu gihe yamaze akora kuri
Kiss Fm, hari abari bazi ko ari ‘Radio ya Austin na Sandrine’.

Yavuze ko Radio yashinze yitwa ‘Power Fm’ yahoze ari Vision Fm. Avuga ko, iyi Radio ubu iri
kumvikana kandi ko guhera tariki 1 Werurwe 2022 azatangira kugaragaza abanyamakuru
bazakorana.

Uncle Austin yavuze ko atigeze atekereza kuva kuri Kiss Fm. Ati “Ntabwo nigeze ntekereza kuva kuri Kiss Fm Kugeza umwaka ushize ubwo nabonaga umufatanyabikorwa.”

Uyu muhanzi yavuze ko atazaba umuyobozi wa Power Fm, ahubwo azaba umuyobozi utegura
kandi ushyira mu bikorwa gahunda z’iyi Radio mu rwego rwo gukoresha ubumenyi yavomye.

Yavuze ko mu gihe yamaze kuri Kiss Fm, yishimira impinduka yakoze kuri Kiss Fm. Kandi ko mu
isesengura bakoraga, ryerekanaga ko ibiganiro yakoraga byabaga bikunzwe mu baturage

Ati “Ibyo nagizemo uruhare biri mu bintu abantu bishimiye.”

Austin yavuze ko mu mishinga yose yakoreye kuri Kiss Fm, yishimira ibihembo bya Kiss Summer
Awards yatangije. Avuga ko ibi ari ibintu yakuze ashaka gukora.

Yavuze ko imigabane afite muri Power Fm ari myinshi, ariko ko atayivugira mu itangazamakuru

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *