Umuraperi Oda Paccy usanzwe ufite amazina ye bwite Uzamberumwana Pacifique ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko asoje amasomo ye muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, n’Ubucuruzi (UTB).
Ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, nibwo Oda Paccy yatanze igitabo asoza amasomo ye muri iyi Kaminuza, iherereye ahazwi nka Sonatubes mu Murenge wa Niboye.
Oda Paccy wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Mbese nzapfa’, ‘Umunsi umwe’, ‘Biteye ubwoba’ n’izindi, yasoje amasomo ye mu Ishami rya ‘Business Information Technology’
Mu nkuru dukesha Inyarwanda yavuze ko yanditse igitabo kigaruka ku kwifashisha ikoranabuhanga, mu guhuza abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ababafasha gusohoka muri ibyo bihe.
Ati “Muri iki gihe usanga abantu benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe (Mental health),
ariko bagatinya kujya gushaka ubufasha bwaba uburyo bw’uko buri wese ashobora kubona aho yaba
ari hose.”
Paccy avuga ko gusoza amasomo ya Kaminuza ari ikintu gikomeye mu buzima bwe, igisobanuro cy’ubuzima bushya n’icyekerezo yihaye mu buzima bwe.
Yavuze ati “Ndishimye! Kuko ni ikintu gikomeye kuri njye kinasobanuye byinshi kuri njye, ubuzima bushya n’icyerekezo gishya.”
Oda Paccy amaze iminsi aca amarenga yo kugaruka mu muziki, nyuma y’igihe kinini gishize
adashyira ahagaragara indirimbo nshya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900