Papa Benedigito XVI yitabye Imana

Papa Benedigito XVI yaguye aho yari atuye mu Ngoro ya Mater Ecclesiae muri Vatican nyuma y’igihe yari amaze arembye kubera izabukuru.

Amakuru y’urupfu rwa Papa Benedigito XVI yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022.

Itangazo ryavuye muri Vatican rivuga ko “ibabajwe no kukumenyesha ko Papa Emeritus, Benedict XVI, yitabye Imana uyu munsi saa 9:34, aguye mu Ngoro ya Mater Ecclesiae muri Vatican.’’

Rikomeza riti “Andi amakuru aratangazwa bidatinze.’’

Vatican yatangaje ko umubiri wa Papa Benedigito XVI uzashyirwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero (St peter’s Basilica) i Roma ku wa 2 Mutarama 2023, kugira ngo abakirisitu “bamusezereho.’’

Yakomeje ivuga ko igihe azashyingurirwa kiza gutangazwa mu masaha atarambiranye.

Nubwo Benedigito XVI yari amaze igihe arwaye, Papa Francis yavuze ko uburwayi bwe bwakomejwe n’izabukuru.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatatu, ubwo yari mu isengesho risoza umwaka ryabereye i Vatican, yasabye abakirisitu gusengera Papa Benedigito XVI yasimbuye, avuga ko arembye.

Ku wa 28 Ukuboza 2022 ni bwo Papa Francis yatangaje ko Benedigito XVI w’imyaka 95 arembye, gusa nta makuru arambuye yatanze ku burwayi bwe.

Icyo gihe yagize ati “Ndashaka kubasaba mwese ngo musengere Papa Benedigito ugifatiye runini Kiliziya mu buryo bw’umwihariko. Mureke tumwibuke, ararwaye cyane. Dusabe Imana ngo imukomeze azabashe kubona urukundo rwa Kiliziya kugera ku iherezo.”

Benedigito XVI ubusanzwe witwa Joseph Aloisius Ratzinger. Yavukiye Marktl mu Budage ku wa 16 Mata 1927.

Yagizwe Papa ku wa 19 Mata 2005 ariko aza kwegura tariki ya 28 Gashyantare 2013 ku mwanya w’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi kubera impamvu z’uburwayi.

Kwegura nk’uko kwaherukaga kubaho mu myaka 600 yari ishize. Byaherukaga gukorwa na Gregory XII mu 1415.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *