Papa Francis yasabye ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine

Umushumba wa Kikiziya Gatorika Papa Francis yasabye u Burusiya na Ukraine kwicara ku meza y’ibiganiro hagashakwa umuti wo gukemura ikibazo cy’intambara imaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Papa Francis yavuze ko ari igihe cyo gushyira intwaro hasi, ibihugu byombi bikagana inzira y’ibiganiro kandi bigashyigikirwa n’amahanga.

Uyu mushumba yagize ati “Mushyire intwaro hasi, reka imishyikirano y’ituze itangire, ariko si ituze ryo kongera intwaro cyangwa gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro bya nyabyo.”

Ubwo yatambutsaga iri jambo, bamwe mu bakirisitu bari bashyize amabendera ya Ukraine kuri za mashami bari bafite, abandi bambaye imyenda y’amabara y’umuhondo n’ubururu aranga iryo bendera.

Papa Francis yavuze ko yamaganye intambara aho abasivili batagira kirengera bakorewe ubwicanyi n’ubugome bukabije.

Yagize ati “Ni intsinzi bwoko ki gushinga ibendera ku kirundo cy’ibyasenywe?”

Papa yavuze ko yiteguye kujya i Kyiv mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guhagarika iyi ntambara.

Kugeza ubu intamabara iracyakomeje ndetse ubona ko ntagahunda yo kuiyihagarika ihari cyane ko impande zombi zitarumvikana ku byifuzo byazo.

Ibi bikaba bikomeje gushyira igihugu cya Ukraine mu kaga k’irindimuka ry’ubukungu nkuko abashakashatsi bibagaragaje aho bavuga ko iyi ntambara izatuma Ukraine ubukungu bwayo bumanukaho 45%.

desc img

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *