Papa Francis yatangaje ko atazakorera uruzinduko muri Ukraine nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko ruri gutegurwa.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yagize ati “Byaba bimaze iki kuba Papa yajya i Kyiv hanyuma intambara igakomeza ku munsi ukurikiyeho?”.
Yavuze ko yiteguye gukora igisabwa cyose ngo intambara ibe yahagarara ariko ko uruzinduko rwe rushobora kubangamira impamvu zikomeye zo guhosha imirwano.
Mu kiganiro cyatambutse ku wa Gatanu, Papa Francis yavuze no ku rugendo yakoreye kuri Ambasade y’u Burusiya iri i Vatican mu mpera za Gashyantare.
Ngo wari umwanzuro yafashe ari kugenda nijoro atekereza kuri Ukraine.
Ati “Nagiye njyenyine. Ntabwo nashakaga ko hagira umuntu umperekeza. Zari inshingano bwite.”
Abajijwe impamvu mu magambo ye ataravuga u Burusiya na Perezida wabwo, yavuze ko ibyo bitaba mu nshingano za Papa.