Paul Pogba Umukinnyi wa Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yemeye ko yagiye mu bapfumu nubwo yahakanye ko atari agamije kurogesha Kylian Mbappé nkuko bimaze iminsi bivugwa na mukuru we Mathias Pogba.
Murumuna we Mathias Pogba mu minsi yashize yari yatangaje ko agiye gushyira hanze ibintu bikomeye kuri murumuna we Paul Pogba.
Guhera icyo gihe yatangiye gutangaza amakuru agaragaza umuvandimwe we nk’umuntu udashobotse, umugambanyi, anavuga uko yajyanye bamwe mu bakinnyi bagenzi be kubarogesha mu bapfumu.
Yatangaje ko Paul yifashishije umupfumu amusaba kuvuma Mbappé mu mukino wahuje Ikipe ye ya PSG yo mu Bufaransa na Manchester United yo mu Bwongereza mu 2019 [mbere yo gusubira muri Juventus mu yo mu Butaliyani] mu 2022.
Kugeza ubu Paul Pogba yemereye ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kurwanya ibyaha, ko yagiye mu bapfumu kugira ngo yirinde imvune ,ubwo yakorwagaho iperereza.
Yagize ati “Byari kugira ngo nirinde imvune ndetse no gufasha abana bo muri Afurika bakennye, binyuze mu muryango wo gufasha.”
Yongeye ho ko uretse na Mbappé nta muntu yigeze yifuza guhemukira.
Paul Pogba acungiwe umutekano na Polisi yo mu Butaliyani nyuma y’amakuru yatangajwe ko ashobora kuba ahigwa n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro.
Nkuko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza bivuga ko ako gatsiko kayobowe na mukuru we Mathias Pogba n’izindi nshuti ze zo mu bwana, zimushinja ko yabaye igihangange akazibagirwa.
Rutahizamu Kylian Mbappé yabajijwe kubivugwa kuri Paul Pogba, ashimangira ko nta kibazo bafitanye.
Yagize ati “Yarampamagaye ambwira ukuri kwe, rero nahisemo kumwizera kandi biri mu nyungu z’ikipe y’igihugu. Dufite amarushanwa akomeye imbere ndetse na we yifitiye ibindi ibibazo, singiye kongeraho n’ibyanjye.”
Paul Pogba utorohewe n’ibibazo afite ikibazo cy’imvune mu ivi ishobora gutuma atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990