Perezida Felix Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bafatiwe muri DR Congo

Felix Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bafatiwe muri DR Congo ku busabe bwa mugenzi we  João Lourenço wa Angola mu nama yabahuje kuwa kabiri i Luanda, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya leta ya Angola, Angop.

Abo basirikare bazarekurwa mu minsi iri imbere mu ntego yo gucubya umwuka mubi, nk’uko Angop ivuga ko bikubiye mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama.

Inkuru dukesha BBC nuko impande za DR Congo n’u Rwanda ntiziremeza aya makuru avugwa n’ibiro ntaramakuru bya Angola.

Corporal Nkundabagenzi Elysee na Private Ntwari Gad b’ingabo z’u Rwanda berekanywe n’ingabo za DR Congo muri weekend ishize, nk’ikimenyetso cy’ibyo bashinja u Rwanda ko rwinjiye muri icyo gihugu gufasha umutwe wa M23.

Byabaye mu gihe umwuka mubi wariho ututumba hagati y’ibihugu byombi, kubera imirwano y’ingabo za Congo zifatanyije n’iza MONUSCO, n’inshyamba za M23.

ONU ivuga ko muri iyo mirwano abasirikare babiri ba MONUSCO bakomeretse byoroheje naho 16 b’ingabo za DR Congo bagapfa 22 bagakomereka.

Abaturage hafi 100,000 bavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo mu cyumweru gishize gusa.

Ariko kugeza ubu benshi barimo gusubira mu ngo zabo nyuma y’uko hari agahenge, kandi inyeshyamba za M23 zavuye mu duce zari zarafashe muri Rutshuru na Nyiragongo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare berekanywe na DR Congo bashimuswe bari mu kazi kabo hafi y’umupaka, mu gihe icya Congo kivuga ko bafatiwe mu ntera irenga 20Km uvuye ku mupaka.

Kubera ibyo ishinja u Rwanda, leta ya Congo yahagaritse ingendo z’indege ya Rwandair i Kinshasa inahamagaza ambasaderi warwo ngo atange ibisobanuro ku byo bashinja Kigali.

Leta y’u Rwanda ishinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR no kurasa ibisasu mu Rwanda bigasenya inzu bikanakomeretsa abaturage, muri iyo mirwano yaberaga muri DR Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kabiri nimugoroba, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko leta “itakomeza kureberera gusa” igihe ibisasu byakomeza kuraswa ku butaka bw’u Rwanda, ariko ashimangira ko u Rwanda “rushaka amahoro”.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

src:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *