Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Senegal, Macky Sall, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare 2022, bahuye n’abahanzi barimo Fally Ipupa na Alpha Blondy.
Mu muhango wo gufungura Stade Abdoulaye Wade byabaye ku wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022,aba bahanzi bakomeye muri afurika nibo basusurukije abatabiriye ibirori.
Fally Ipupa ni umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze imyaka myinshi muruhando rwa muzika nyafurika aho afite abakunzi batari bake .Ni umubyinnyi, umugiraneza, umucuranzi wa gitari akaba na Producer ukomeye. Kuva mu 1999kugeza mu 2006 yari umwe mu bagize itsinda Quartier Latin International ryashinzwe n’umunyamuziki Koffi Olomidé mu 1986, uheruka i Kigali
Fally Ipupa uzwi mu ndirimbo nka ‘Nzoto’, ‘Un Coup’, ‘Amore’ n’izindi. Mu mpera za 2019, yagombaga gutaramira i Kigali, igitaramo gisubikwa ku munota wa nyuma kuberaCovid-19. Bivugwa ko yari yishyuwe agera kuri miliyoni 90 Frw.Ismaël Lô ukomoka muri Senegal nawe yahuye na Perezida Paul Kagame. Ni umuhanzi w’umuhanga wagize izina rikomeye abicyesha indirimbo ye ‘Tajabone’.
Undi muhanzi wahuye na Perezida Kagame ni Youssou N’Dour. Ni umuhanzi wabaye icyatwa muri Senegale nzima, Afurika iramumenya n’ahandi. Ni umwanditsi mwiza w’indirimbo, umunyamuziki udashidikanywaho mu buhanga, rimwe na rimwe agakina filime ariko agakora n’ubucuruzi na Politiki.
Album yashyize hanze, indirimbo, ibitaramo yaririmbyemo n’ibindi ntibibarika mu rugendo rwe
rw’umuziki. Mu bihe bitandukanye yataramiye i Kigali atanga ibyishimo.
Mu 2004, ikinyamakuru Rolling Stone cyamwise umuhanzi wa mbere wagize igikundiro kidasanzwe mu bakiriho. Kuva mu 2012 kugera mu 2013 yari Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Senegal.Indirimbo ye nka ‘The Lion’, ‘Birima’, ‘7 Seconds’ n’izindi zamwaguriye izina.
Seydou Koné wamamaye mu muziki nka Alpha Blondy nawe yahuye na Perezida Paul Kagame. Ni umuhanzi w’icyatwa muri Côte d’Ivoire.Ni umuhanzi wigenga washyize imbere injyana ya Reggae, kandi yabaye Mpuzamahanga. Yakunzwemu ndirimbo nka ‘Jerusalem’, ‘Sébé Allah Y’é’, Brigadier Sabari n’izindi. Uyu muhanzi yagiyeataramira i Kigali mu bihe bitandukanye.