Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye igitaramo Kwita “Izina Gala Dinner”cya Youssou N’Dour

Umukuru w’igihugu cy’u rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette ,bitabiriye igitaromo“Kwita Izina Gala Dinner” cyariribyemo umuhanzi w’umunya-Senegal Youssou N’Dour.

Iki gitaramo cyabereye  mu Intare Conference Arena izu iherereye mu Karere ka Gasabo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022.

Abahanzi basusurukije abitabiriye iki gitaramo barimo Youssou N’Dour ukomoka mu gihugu cya Senegal akaba ari nawe muhanzi mukuri wari watumiwe,Ruti Joel ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi Sauti Sol bariribye batunguranye.

Iki gitaramo kitabiriwe na bashyitsi bise amazina abana b’ingagi barimo Didier Drogba wakiniye Chelsea, Sauti Sol yo muri Kenya, Kaddu Sebunya wa African Wildlife Foundation, n’abandi.

Iki gitaramo cyabaye mu rwego rwo kwishimira uko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 20 wagenze, uyu muhango ukaba warabereye mu Kinigi muri Musanze ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022.

Itsinda rya Sauti Sol ryatunguranye muri iki gitaramo isanganira ku rubyiniro Youssou N’Dour baririmbana indirimbo ye yamamaye yise ‘7 Seconds’ yakoranye na Nene Cherry. Iri tsinda ariko ryanaririmbye indirimbo yitwa ‘Nerea’ baririmbamo Perezida Kagame.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *