Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE]

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Abu Dhabi muri Qatar aho yagiye kunamira, guha icyubahiro no gusezera bwa nyuma kuri Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), witabye Imana azize uburwayi bwakomotse ku ndwara ya Stroke.

Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, bikaba byitezwe ko nyuma yo guha icyubahiro uwo muyobozi azanagenera Sheikh Mohamed bin Zayed bin Sultan Al Nahyan GCMG ubutumwa bw’ihumure no kumwihanganisha muri ibi bihe batoroshye barimo.

Sheikh Mohamed bin Zayed bin Sultan Al Nahyan GCMG ni Perezida wa UAE akaba n’Umuyobozi wa Abu Dhabi, ari na we wari usanzwe ayoboye iki gihugu mu gihe Sheikh Khalifa yari asigaye ari Perezida w’icyubahiro gusa kubera uburwayi bwa stroke bwamuzahaje guhera mu 2014.

Sheikh Khalifa yitabye Imana taliki ya 13 Gicurasi 2022 agejeje ku myaka 73 y’amavuko, igihugu gihita cyinjira mu cyunamo cy’iminsi 40 aho ibendera ry’Igihugu ryamanuwe muri kimwe cya kabiri muri Leta z’Abarabu zose.

Uruhare rwe mu buyobozi rwasigaye ari urw’icyubahiro ariko akaba ari na we wasohoraga amataganzo menshi arebana n’ibikorwa bya Politiki nubwo Igihugu cyasaga n’aho kiyobowe n’umuvandimwe we akaba igikomangoma cya Abu Dhabi Sheikh Mohammed bin Zayed.

Sheikh Khalifa yavukiye i Abu Dhabi mu mwaka wa 1948, mu myaka 23 mbere y’ishingwa rya UAE mu 1971. Ni we wari umuhungu w’imfura wa Sheikh Zayed washinze iki gihugu. Mbere yo gufata ubuyobozi, yari igikomangoma cya mbere cya Abu Dhabi akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ikirenga Ishinzwe ibya Peteroli.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *