Perezida Kagame yagabiye inyambo Perezida mugenzi we Filipe Nyusi

Perezida Paul Kagame yasuwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, amutembereza mu rwuri rwe ndetse amugabira inyambo.

Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi mu Rwanda yatangajwe na Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga. Ntabwo havuzwe impamvu yarwo n’ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriye.

Perezida Nyusi yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare mu 2022, aho we na Perezida Kagame baganiriye ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’ibyo mu zindi nzego z’ubufatanye.

Nyuma y’amezi umunani Perezida Nyusi avuye mu Rwanda, mu Ukwakira mu 2022, Perezida Kagame nawe yagiriye uruzinduko muri Mozambique. Iki gihe Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byibanze ku bufatanye mu by’umutekano.

Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi, mu butumwa bwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah wari wigaruriye ibice bitandukanye by’intara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Abaturage benshi bari bamaze kwicwa baciwe imitwe, ndetse ubwoba bwari bwose ko ubwo bugizi bwa nabi bushobora kwibasira n’izindi ntara.

Ni nyuma yo gutahura ko aba barwanyi bafitanye imikoranire n’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibikorwa by’iterabwoba byahombeje Mozambique cyane, kuko ibyihebe byibasiye cyane agace ka Afungi ikigo TotalEnergies SE cyo mu Bufarasa cyari cyatangiye gukoramo ishoramari rya miliyari $20 ryo gucukura gaz, bituma gihungisha abakozi bacyo igitaraganya.

Nyuma yo kugarura amahoro mu duce u Rwanda rugenzura muri Cabo Delgado, mu bwumvikane bw’u Rwanda na Mozambique harimo gushyirwa imbaraga mu bijyanye no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano z’icyo gihugu binyuze mu myitozo n’amahugurwa.

Kuva ibyihebe byakaza umurego muri Mozambique mu 2017, bibarwa ko abantu basaga 3000 bishwe, naho abagera hafi kuri miliyoni imwe bakava mu byabo.

Kuva Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera muri Mozambique, abaturage benshi bamaze gusubira mu byabo ndetse basubukuye ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *