Perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Kenya bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Aba bombi baherukaga guhura na mugenzi we wa Uganda, muri Gashyantare 2020, mu biganiro byabereye i Gatuna hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’umubano mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter yavuze ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda.
Ati “Nahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mbere gato y’uko twembi tuba abahamya b’igikorwa cyo gusinya amasezerano ya nyuma yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”
Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kujya mu buryo ahanini biturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiye agirana na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube