(Rtd.) Maj Gen Henry Kwami Anyidoho wari Umugaba wungirije wa MINUAR na (Rtd.) Maj Gen Joseph Adinkra bombi ni Abasirikare Bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bahoze mu Ngabo za Ghana zoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo basirikare bombi bagumye mu Rwanda igihe Loni yafataga icyemezo cyo gukura ingabo zayo mu Rwanda mu gihe Ibihumbi by’Abatutsi bicwaga mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu bice by’igihugu. Babikoze bazi neza ko uwo mwanzuro ufite ingaruka zirimo no kuba bari kubura ubuzima bwabo, ariko bahitamo gutabara ubw’inzirakarengane zicwaga zihorwa uko zavutse.
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabashyikirije impeta y’ishimwe yiswe Indengabaganizi, abashimira ko bashyize ubuzima bwabo mu kaga batanga umusanzu ntagereranywa mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
“Indengabaganizi” ni impeta y’ishimwe ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intagarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw’umuntu umwe cyangwa benshi.
Perezida Kagame yashimye abo Bajenerali mu ngabo za Ghana aboneraho no kubifuriza Umunsi Mwiza wo kwibohora u Rwanda rwizihiza buri mwaka mu kwishimira ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryayobowe n’izahoze ari Ingabo za RPF Inkotanyi.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo Jenoside idashobora kwibaruka intwari, gukora inshingano uko bikwiye nk’uko abo Bajenerali babikoze byasabaga umutima w’ubutwari. Batsinze ikigeragezo cyatsinze benshi icyo gihe.
Perezida Kagame ati: “Batayo y’Ingabo za Ghana yatabaye ubuzima bw’abatagira ingano mu bihe bigoye cyane kandi nta musirikare n’umwe mu bagize uruhare muri ubwo butabazi utarasigaranye ibikomere bitagaragara mu mutima we kugeza n’uyu munsi. Aho abandi bahungaga cyangwa bahamagawe na Leta zabo, basiga Abanyarwanda mu kangaratete, Aba bofisiye barahagumye kandi bakomeza kuyobora ingabo zabo bakora icyari gikwiriye gukorwa.”
Yashimiye abikuye ku mutima, abo Bajenerali bombi ko mu gihe bamaze muri MINUAR biyemeje kuzuza inshingano kandi bagafata umwanzuro ukwiye n’ubwo wari uhabanye n’ibyo ababakuriye basabaga.
(Rtd.) Maj. Gen. Anyidoho yari Umugaba wungirije w’Ingabo za Ghana mu gihe mugenzi we (Rtd.) Maj. Gen. Adinkra ari we wari uyoboye batayo y’Ingabo za Ghana zoherejwe mu Ngabo za MINUAR zari mu Rwanda mu 1994.
Icyemezo bafashe cyari icyo kuguma mu bindiro byabo mu kurinda ibihumbi n’ibihumbi by’abasivili bari babahungiyeho bacitse imihoro, amasasu n’impiri byacaga ibintu mu bice bitandukanye bya Kigali.
(Rtd.) Maj. Gen. Anyidoho yavuze ko ubwo Umuryango w’Abibumbye wari urimo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gufunga ubutumwa bwa MINUAR mu Rwanda kandi ireba ibibazo by’ubutekano biremereye byari mu gihugu, we yibiye ati: “Nk’Umujenerali w’Umunyafurika ufite inshingano muri ubwo butumwa, ntidushobora gutererana u Rwanda.”
Kuva ubwo ni bwo yahawe uburenganzira na Leta ya Ghana bwo kugumana n’ingabo za Ghana kugira ngo batange umusanzu mu kubungabunga umutekano mu buryo bwari bugishoboka.
Yakomeje agira ati: “Ni muri urwo rwego ntewe ishema no kuba nakiriye iyi mpeta mu izina ry’abofisiye n’ingabo zangumye inyuma mu guharanira ko, twese hamwe twatanga umusanzu uko dushoboye ngo umutekano ugaruke mu Rwanda. Iyi mpeta nyituye intwari zose zatanze ikiguzi gikomeye n’abagifite inkovu z’ibikomere batewe n’icyo gihe.”
Perezida Kagame yavuze ko igikorwa cyo gushimira abo basirikare bombi ubutwari bagaragaje gikwiye kuba cyarabaye vuba kuko byari ku mutima w’Abanyarwanda ko bigomba gukorwa, ashimangira ko gushima bitajya bikererwa.
Src:Imvahonshya