Perezida Kagame yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri,

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yahawe inshingano ndetse ahita anazitangira zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri, aho aje asimbura Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ufite izi nshingano.

Si Paul Kagame wahawe inshingano gusa, kuko na Madamu Patricia Scotland yongerewe manda yo gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere kugira ngo abashe kuzuza imyaka ine ya manda.

Ubusanzwe Manda y’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ubusanzwe imara imyaka ine. Gusa amatora yagombaga kuba mu 2020 ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19. Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yagennye ko Scotland akomeza kuyobora uyu muryango akuzuza imyaka ine.Scotland yari ahanganye n’umukandida watanzwe na Jamaica, Kamina Johnson Smith.

Nkuko bisanzwe, igihugu cyakiriye inama ya CHOGM gihita gifata n’inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza ku nama itaha,Iyi akaba ariyo mpamvu yanatumye Perezida Paul Kagame ahita atangira inshingano zo kuyobora uyu muryango.

Boris Johnson yari afite izi nshingano zo kuyobora uyu muryango kuva mu 2018 aho yagombaga kuhererekanya nundi umusimbura mu mwaka wa 2020 gusa ntibyaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Ubwo Boris yafataga ijambo yagaragaje ko ugiye kumusimbura ku inshingano yarafite, ko bahuje icyerekezo cyo kumva ibintu kimwe.

Yagize ati”Mu gihe mpererekanya izi nshingano zo kuyobora Commonwealth na Perezida Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zungukira abaturage bacu.”

U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth mu mwaka wa 2009 nyuma yo kubisaba mu 2007 rukabyemererwa.

Umuryango Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(bakaba bangana na 1/3 cy’abatuye Isi), ndetse uyu muryango ukaba ari uwa kabiri ku Isi mu bunini nyuma y’Umuryango w’Abibumbye UN.

Umuryango Commonwealth uyobowe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, ukaba ugendera ku mahame ahora avugururwa buri myaka ibiri mu Nama yiswe CHOGM(Commonwealth Heads Of Governments Meeting), yitabirwa n’Abakuru b’ibihugu 54 biwugize.

Perezida Kagame hamwe na Madamu Patricia Scotland bagiye gufatanya inshingano zo kuyobora umuryango wa Commonwealth

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson,wasimbuwe na Perezida Paul Kagame ku inshingano zo kuyobora umuryango Commonwealth

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *