Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho gusuzumirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yayoboye iyi nama kuri uyu wa 11 Kanama 2021 mu masaha ya nyuma ya Saa Sita.
Yaherukaga guterana ku wa 30 Nyakanga 2021, aho yafatiwemo icyemezo cyo gukura muri Guma mu rugo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani twari dufite ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru.
Byitezwe ko iyi nama ishobora kuza gufatirwamo icyemezo cyo gukura cyangwa kugumisha muri Guma mu rugo imirenge 50 yo mu turere 13 yashyizwe muri Guma mu Rugo yagombaga gusozwa ku wa 10 Kanama 2021.
Iyi nama igiye kuba mu gihe umuntu yavuga ko Guma mu rugo yari yahawe Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani igenda itanga umusaruro.
Nko ku itariki 17 Nyakanga 2021, ubwo Umujyi wa Kigali wajyaga muri Guma mu rugo, handuye abantu 1.997 mu gihugu hose ariko 69.6% muri bo ari abanyamujyi. Umunsi wakurikiyeho nabwo byabaye uko kuko mu bantu 2.773 banduye harimo Abanya-Kigali 2.225 byerekana ko ubukana bw’icyorezo bwari hejuru.
Nyuma y’iminsi icumi gusa ya Guma mu rugo ku itariki 26 Nyakanga, imibare y’abandura muri Kigali yaramanutse cyane ku buryo bugaragara, kuko mu bantu 791 bari banduye, Abanya-Kigali bari 76 gusa ndetse ku munsi wa nyuma wa Guma mu rugo ku wa 31 Nyakanga hari handuye 34 mu bantu 860 babonetse mu gihugu hose.