Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango y’abana b’abanyeshuri bakoreye impanuka ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro nyuma y’uko imodoka yari ibatwaye irenze umuhanda.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter yavuze ko yamenye iby’iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango y’aba bana ndetse nabo abifuriza gukira vuba.
Perezida Paul Kagame yagize ati”Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.
Abana 25, umushoferi n’umwalimu nibo bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri biga kuri Path to Success, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali,mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Ntabwo kugeza ubu umubare w’abana bose bari mu modoka urameyekana, ariko bari hejuru y’aba bakomeretse kuko hari ababyeyi bahise batwara abana babo nyuma yo kubona nta kibazo gikomeye bagize, bakabajyana mu ngo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.