Mu birori bibereye ijisho Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’umugore we, Janet Museveni Kataha bizihije imyaka 50 bamaze bubatse umuryango nk’umugore n’umugabo ahao bari bagaragiwe Gen Muhoozi Kainerugaba n’umugore we, Charlotte Nankunda Kutesa.
Ibi biro byabaye uyu munsi Tariki 26 Kanama 2023 mu gace ka Irenga mu Ntara ya Ntungamo,aho Byitabiriwe n’abantu ba hafi b’uyu muryango barimo n’umuhungu wabo, Gen Muhoozi Kainerugaba n’umugore we, Charlotte Nankunda Kutesa.
Ni umuhango waranzwe n’amasengesho yabereye muri aka gace ka Ntungamo ndetse Perezida Museveni na Janet Museveni bavugurura isezerano ry’ugushyingirwa kwabo, aho Museveni yari agaragiwe na Muhoozi mu gihe Janet Museveni yari agaragiwe n’uyu mukazana we.
Janet Museveni yavuze ko mu gihe amaranye n’umugabo we, yamumenye nk’umuntu ushikama ku cyo yiyemeje ku buryo mu byo yahuye na byo ntacyigeze kimuhungabanya.
Yavuze ko buri gihe Museveni yasaga nk’umuntu uzi intego ze n’icyerekezo aganamo ku buryo nta cyamwisobaga.
Museveni na Janet basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore muri Kanama mu 1973.
Bombi barakuranye cyane ko n’amashuri abanza bayize ku kigo kimwe cya ‘Kyamate Primary School’. Nyuma baje kuburana bongera guhurira i Nairobi ari naho basuhukuriye umubano wabo.
Muri Gashyantare 1981 ubwo Museveni yatangizaga intambara yo gufata ubutegetsi, Janet Museveni yahise ahungira muri Kenya aho yabanaga n’inshuti z’umuryango, mu 1983 aza kuhava ajya kuba muri Suède aho yagumye akagaruka nyuma y’amezi ane Museveni amaze gufata ubutegetsi.
Perezida Museveni na Janet Museveni bafitanye abana bane barimo Gen Muhoozi Kainerugaba, Patience Museveni Rwabwogo, Natasha Museveni Karugire na Diana Museveni Kamuntu.
Perezida Museveni na Janet Museveni bari bagaragiwe n’umuhungu wabo ndetse n’umukazana wabo