Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yasesekaye mu Rwanda akaba aje kwitabira inama CHOGM kimwe nabandi bakuru bibihugu batandukanye.
Kuri uyu wa Kane mu gitondo Mu gitondo nibwo Museveni yageze ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, aho arava yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Museveni akigera ku mupaka wa Gatuna yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana ndetse na Anne Katusiime wungirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.
Kurukuta rwa Twitter, Perezida Museveni yatangaje ko afashe urugendo rwa kajugujugu rumujyana mu Rwanda.
Heading for the Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) in Kigali, Rwanda. pic.twitter.com/frx0fseXUG
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 23, 2022
Yashyizeho ifoto imugaragaza ari kwinjira mu ndege ya kajugujugu ya gisirikare. Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.
Uganda yinjiye muri Commonwealth mu 1962 nyuma yo kubona ubwigenge kuko mbere yakolonizwaga n’u Bwongereza. Mu 2007 iki gihugu cyakiriye CHOGM yabaga ku nshuro ya 20.
Perezida Museveni yavuye mu modoka asuhuza abari ku Mupaka wa Gatuna
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu