Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste n’umugore we, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, bagaragaye bafasha abakozi babo mu gutunda ibirayi bejeje mu murima wabo, aho bari bafasha ikiruhuko bakanga ko cyabapfira ubusa.
Perezida Ndayishimiye si ubwambere agaragaye yita kubikorwa bye by’ubuhinzi kuko nubundi asanzwe abikora kenshi afatanyije nabandi ndetse n’umugore we.
Ntare Rushatsi House ibi bikaba ari Ibiro bya Perezida w’u Burundi, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Ndayishimiye yaherekejwe n’umugore we, “mu gukura ibirayi mu murima we uherereye ku musozi wa Bitare muri komini Bugendana mu Ntara ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki.”
Perezida w’u Burundi yatanze ubutumwa bwo gushishikariza abaturage b’u Burundi gukunda umurimo, “kugira ngo buri munwa ubone icyo kurya, na buri mufuka ugire amafaranga.”
Umwunga w’ubuhinzi mu gihugu cy’u Burundi utunze abari hejuru ya 80% byumvikane ko ubuhinzi ari ikintu gikomeye i Burundi kimwe no mubindi bihugu byinshi bya Afurika.
Ndayishimiye w’imyaka 54 ayobora u Burundi kuva muri Kamena 2020, aho yasimbuye Pierre Nkurunziza.
Angeline Ndayishimiye Ndayubaha umufasha wa Perezida Ndayishimiye Evariste
Perezida Ndayishimiye afasha abandi mu gusarura ibirayi
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu