Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica, yagejeje Ijambo ku Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, aho yavuze ko impande zombi zikwiriye gufatanya mu kugeza ku baturage iterambere rirambye.
Iri jambo yaritanze mu rwego rwo gutangiza Yubile y’imyaka 60 Igihugu cya Jamaica kimaze kibonye ubwigenge (Jamaica60) umunsi uzizihizwa byuzuye ku ya 6 Kanama.
Perezida Kagame yavuze ko umunsi w’ubwigenge ari amataliki yo mu bihe byashize ariko ukaba n’umunsi uba mu mitekerereze y’umuntu. Yavuze ko imbaraga z’isabukuru yizihizwa zituruka ku mahirwe ahabwa abakiri bato ngo bamenye urugamba rwababanjirije.
Ati: “Kuva ku rugamba rwo guharanira ubwigenge kugeza ku mbogamizi zakurikiyeho zijyanye no kubaka Igihugu, igitekerezo cyo guharanira ubumwe bw’Afurika cyayoboye uko ibintu bigomba kumera, nubwo tudahora tubyubahiriza mu bikorwa.”
Yongeyeho ko ari ngombwa gushyigikira umuhate wo kwigira kugira ngo ukomeze kandi wongere ibyagezweho muri icyo gihe. Ati: “Ibyo ari byo byose twashoboye kwikorera nk’abantu, dushobora guhora dukora byinshi kandi byiza.”
Yaboneyeho kuvuga ko hakenewe ubufatanye bw’Afurika na Karayibe kubera amateka ibihugu byose bisangiye. Ati: “Kwishimira ibyo dusangiye, nk’Abanyafurika na Diaspora Nyafurika, bidufasha guhangana n’ukuri gukomeye kw’Isi dutuye. Ndetse n’ubu, duhora twibutswa ko tugomba gukorera hamwe no gufashanya. Mfite ubutumwa bworoshye mbasangiza uyu munsi: Ntabwo turi abanyamahanga. Mu buryo butandukanye, dusangiye imico imwe n’imwe. Abantu bacu barihangana, bahanga ibishya, kandi – nkuko amateka yacu asanzwe abigaragaza – na byo ntibishobora kurimburwa.”
Agaruka ku nzego zinyuranye ibihugu byombi birimo, Perezida yavuze ko Afurika na Karayibe bitagomba kugirana umubano binyuze mu bahuza, kabone n’iyo haba nta kibazo kirimo, ahubwo bashobora kubikora ukundi, ‘mu buryo butaziguye’.
Yavuze ko abadipolomate b’impande zombi bakunze guhurira i New York, i London cyangwa i Geneve mu gihe urubyiruko rukunda guhurira muri kaminuza gusa n’ahandi hameze nka ho, ikintu gishobora kunozwa.
Ati: “Igihe kirageze ngo Afurika na Karayibe bikorere hamwe mu buryo butaziguye kandi burambye, haba mu mashyirahamwe ahagarariye Akarere, nka CARICOM (Umuryango n’Isoko Rusange by’Ibihugu bya Karayibe), Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.”
Yongeyeho ko inama yahuje CARICOM n’Afurika muri Nzeri umwaka ushize ikwiye kubakirwaho yongeraho ko igikenewe kuri ubu hakwiye kubaho ibiganiro bihuza abaturage bo ku mpande zombi, by’umwihariko urubyiruko na ba rwiyemezamirimo.
Ati: “Mu Rwanda, dufite inzobere zaturutse muri Jamaica ziza mu gihugu cyacu kandi zitanga umusanzu usobanutse.”
Yakomeje atangaza inzego z’ingenzi u Rwanda na Jamaica byakoranamo cyane cyane ubucuruzi n’ishoramari, gahunda zimakaza ubumwe mu Gihugu n’iterambere ry’abaturage.
Yaboneyeho guha ikaze intumwa za Jamaica zizitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibarizwa mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM 200) yitezwe muri Kamena, ashimangira ko yizere kuzabona abahagarariye ibihugu bya Karayibe bibarizwa muri Commonwealth.
src:Imvahonshya